Description
U RWANDA MU GIHIRAHIRO
TWUBAKIRE AMAHORO ARAMBYE KU MASOMO Y'AMATEKA.Igitabo cyateguwe na Institut Seth Sendashonga)
Mu kwibuka imyaka 25 Seth Sendashonga amaze yishwe, ikigo cyamwitiriwe (Institut Seth Sendashonga pour la citoyennet D mocratique aribyo ISCID asbl) cyahisemo gufasha Abanyarwanda gusubiza amaso inyuma bakareba inzira u Rwanda rwanyuzemo uhereye igihe nyakwigendera yavukiye, mu w'1951.
Ni urugendo rwabayemo impanuka nyinshi zasigiye umuryango nyarwanda ibikomere. Imyaka 70 ishize irimo ingoma ya cyami mu marembera yayo, irimo ubukoroni nabwo bugiye kurangira, irimo Repuburika ya mbere yamaze imyaka 12, irimo Repuburika ya kabiri yamaze imyaka 21, irimo na Repuburika ya gatatu imaze imyaka 29. Uburyo izo ngoma zagiye zisimburana ni amakorosi akomeye yashyize igihugu mu gihirahiro.
Muri iki gitabo Institut Seth Sendashonga yifashishije impuguke zitandukanye z' Abanyarwanda mu gukora ubusesenguzi bwimbitse kuri ayo makorosi y'ibibazo u Rwanda rwahuye kandi rugihura nabyo hagamijwe gutanga umuganda mu gushaka uko ibyo bibazo byacyemurwa, hakubakwa amahoro arambye.